Guverinoma y’u Rwanda isaba amatorero n’amadini kuyifasha mu bikorwa byo kuvana abaturage mu bukene

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard arasaba abayobozi b’amatorero n’amadini, gufasha Leta kwigisha abayoboke bayo gahunda zijyanye no kuvana abaturage mu bukene.

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, kuri Sitade ya kaminuza ‘ULK’ mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aho yitabiriye umuhango wo kwicaza mu ntebe no guhereza inkoni y’ubushumba Umwepisikopi Mukuru wa kane wa Province Angilikani mu Rwanda akaba n’Umwepesikopi wa kabiri wa Diyosezi ya Gasabo, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda.

Minisitiri w’Intebe avuga ko umukirisito udafite ubuzima bwiza ataba n’umukiristo mwiza, bityo ahereye ku itorero ry’Abangilikani arasaba n’andi gufasha Leta muri gahunda ziteza imbere imibereho myiza  y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Guverinoma isaba Itorero ry’Abangilikani n’andi matorero n’amadini kurushaho gufatanya nayo mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo zigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda. Twibuke twese ko umuturage udafite ubuzima bwiza adashobora kuba n’umukiristo mwiza”.

Avuga ko imibereho myiza y’abaturage ijyana no guhinga kijyambere, kugira isuku, ubwishingizi n’ibindi, ati “Amatorero n’Amadini arasabwa kongera ingufu mu gushishikariza abayoboke banyu kurushaho kwitabira ibikorwa bibavana mu bukene nko guhinga kijyambere, kugira isuku hose kandi muri byose cyane cyane mu ngo zabo n’aho basengera, kugira ubwishingizi mu kwivuza no kurangwa n’isuku aho baba no mu byo bakora byose”.

Yakomeje avuga ko Guverinoma isaba aya matorero n’amadini kurushaho gufatanya nayo mu gushyira mu bikorwa neza gahunda yayo y’Iterambere ryihuse y’imyaka irindwi, 2017-2024.  igamije kwihutisha iterambere rirambye, kandi rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’Inzego zinyuranye.

Dr. Laurent Mbanda wifurijwe na Minisitiri w’intebe ‘kuzagira imirimo myiza’ yavukiye mu Rwanda ku itariki ya 25 Ukwakira 1954. Yaje guhunga akiri muto ahungana n’ababyeyi be bajya mu gihugu cy’u Burundi ari ho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye.

Arubatse afite umugore n’abana batatu. Azwiho ibikorwa byo gufasha abana dore ko arera abagera kuri 30, no guteza imbere uburezi muri Diyosezi Angilikani ya Shyira yayoboye kuva mu 2010.

 

pm 1

PM2 PM3 PM4

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *