Guverinoma ya Burkina Faso irahakana ko ingabo zagerageje kwigarurira igihugu

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Burkina Faso ivuga ko ingabo zitigeze zigarurira igihugu nyuma y’amasasu yumvikanye mu birindiro byinshi by’ingabo, harimo bibiri byo mu murwa mukuru, Ouagadougou.

Kuri iki Cyumweru, nibwo urusaku rw’amasasu rwinshi rwumvikanye mu nkambi ya gisirikare ya Sangoule Lamizana, irimo ubuyobozi bukuru bw’ingabo ndetse na gereza irimo abagororwa barimo n’abasirikare bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015.

Aya masasu akaba yatangiye kumvikana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, nk’uko umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yabitangaje.

Nyuma umunyamakuru yabonye abasirikare barasa mu kirere mu nkambi.

Umutangabuhamya yavuze kandi ko amasasu yumvikanye mu kigo cya gisirikare cya Kaya, nko mu bilometero 62 mu majyaruguru ya Ouagadougou.

Ku cyumweru, umuvugizi wa guverinoma, Alkassoum Maiga yagize ati: “Amakuru ku mbuga nkoranyambaga yatuma abantu bizera ko habayeho kwigarurira ubutegetsi kw’ingabo.”

Ati: “Guverinoma, nubwo yemera ko amasasu yarashwe mu birindiro bimwe na bimwe, irahakana aya makuru kandi ihamagarira abaturage gutuza.”

Umusirikare ukorera mu nkengero z’uburengerazuba bwa Ouagadougou yemereye aya makuru y’amasasu Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Abaturage baho bavugaga ko urusaku rw’amasasu rugenda rwiyongera.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko urusaku rwumvikanye mu kindi kigo cya gisirikare cya Baby Sy, mu majyepfo y’umurwa mukuru, no ku birindiro byo mu kirere hafi y’ikibuga cy’indege.

Abaturage kandi babwiye AFP ko hari urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu birindiro byo mu mijyi yo mu majyaruguru ya Kaya na Ouahigouya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *