Guverinoma ya Ethiopia yihanganishije Uganda nyuma y’ibitero bitatu by’ubwiyahuzi biherutse kugabwa mu murwa mukuru, Kampala, bigahitana ubuzima bw’abasivili n’umupolisi, abandi benshi bagakomereka.
Mu gitondo cya tariki ya 16 Ugushyingo 2021 ni bwo ibisasu bitatu byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda no ku igorofa ya Kooki hafi ya sitasiyo ya Polisi.
Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga yatangaje ko ibi bitero byahitanye abantu 3 barimo umupolisi, bikomerekeramo 37 barimo abapolisi 27, mu gihe abiyahuzi 3 nabo babipfiriyemo.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 17 Ugushyingo yamagana iki gitero, Ethiopia yagize iti: “Guverinoma ya Ethiopia iramagana cyane ibi bitero by’ubugwari, kandi yifatanyije n’abaturage hamwe na Guverinoma ya Repubulika ya Uganda…irihanganisha abaturage na guverinoma, cyane cyane ababuze ababo.”
Iyi guverinoma imaze umwaka mu ntambara ihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bwa Tigray, yavuze ko yo na Uganda byagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba, byaguyemo abantu b’inzirakarengane, imitungo yabo irangirika.
Gusa ngo ibi bitero ntibizabuza ibi bihugu bisanzwe bifite ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, AMISOM, gukomeza urugamba rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.


