Guverinoma yamaganye ukwinjira kw’ingabo z’u Rwanda_Minisitiri Muyaya

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya avuga ko bamaganye ukwinjira kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bw’igihugu cyabo guherutse kuba.

Minisitiri Muyaya yabitangarije mu ijambo yagejeje ku itangazamakuru ryerekeye gahunda za Guverinoma, i Kinshasa kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021.

Ubwo yabazwaga kuri iri kosa ingabo z’u Rwanda zakoze zikinjira mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, Minisitiri Muyaya yasubije ko Guverinoma ye yaryamaganye kandi ko urwego rushinzwe kugenzura umutekano ku mbibi mu karere k’ibiyaga bigari, EJVM, rwagishyikirijwe.

Yagize ati: “Ku kibazo cy’ukwinjira kw’ingabo z’u Rwanda muri Kibumba, Guverinoma yaracyamaganye kandi komisiyo ishinzwe ibishinzwe yakigejejweho kugira ngo ikoreho iperereza.”

Tariki ya 18 Ukwakira ni bwo Umuvugizi w’akarere ka gisirikare ka 34, Lt. Col. Guillaume Njike Kaiko yemeje ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Kibumba mu gitondo cy’uwo munsi, ngo ‘zifata imidugudu itandatu’. Yavuze ko bitabaza EJVM kugira ngo ikore iperereza ku mpamvu zaba zinjiye ku butaka bwabo.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku munsi wakurikiyeho yasohoye itangazo risobanura ko aba basirikare koko bageze ku butaka bwa RDC ho metero nkeya mu buryo batari bagambiriye, ubwo bakurikiraga abari bambukije ibicuruzwa mu buryo bwa magendu babyinjije mu Karere ka Rubavu.

Kugeza ubu EJVM yitabajwe ntacyo iravuga kuri iki kibazo. Byashoboka ko yaba igikora iperereza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Guverinoma yamaganye ukwinjira kw’ingabo z’u Rwanda_Minisitiri Muyaya
    Genda Rwanda warakubititse!Ariko ko mugihe cyashize abasilikare ba Congo batasibaga gufatirwa mu Rwanda barenze umupaka ntibisakuze none byagera ku Rwanda nkaba numba induru yabaye induru biraterwa niki.

  2. Guverinoma yamaganye ukwinjira kw’ingabo z’u Rwanda_Minisitiri Muyaya
    Genda Rwanda warakubititse!Ariko ko mugihe cyashize abasilikare ba Congo batasibaga gufatirwa mu Rwanda barenze umupaka ntibisakuze none byagera ku Rwanda nkaba numba induru yabaye induru biraterwa niki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *