Inteko Rusange ya sena y’u Rwanda , kuri uyu wa 10 Gashyantare 2020 yasabye guverinoma kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byagaragaye mu itangwa ry’akazi n’imicungire y’abakozi.
Ni mu isuzumwa rya raporo ya komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta y’umwaka wa 2018/2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Iyi nteko ya sena yasabye guverinoma kugaragaza intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwe ibi bibazo nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Abakozi ba leta n’umurimo na Minisitiri w’Ubutabera tariki ya 18 Nyakanga 2019, ubwo basobanuriraga iyi nteko ku bibazo byagaragaye bishingiye kuri raporo ya 2018/2019 ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta.
Guverinoma yasabwe kugaragariza sena ibyakozwe mu kugaruza amafaranga leta yahombye biturutse ku byemezo birebana n’imicungire y’abakozi ba leta, byafashwe bitubahirije amategeko.
Byinshi kuri iyi myanzuro, mwabisanga kuri iri tangazo rigenewe abanyamakuru riri munsi.



