Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, yakomoje ku biciro birimo iby’ingufu n’iby’ibicuruzwa by’ibanze byatumbagiye kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati.
Guverinoma yakomeje kuri iki kibazo nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize igiciro ku bicuruzwa bitandukanye cyazamutse mu buryo bukomeye, ku buryo hari n’aho cyazamutseho hafi 50%.
Urugero nka gaz yo gucana y’ibilo bitandatu yaguraga amafaranga ari hagati ya Frw 10,500 na 11,000 yahise itumbagira igera kuri Frw 15,000; na ho icupa ry’ibilo 12 ryaguraga mu mafaranga Frw 20,000 rigera kuri 30,000.
Izamuka ry’ibiciro kandi rigaragara ku bicuruzwa by’ibanze, nk’umuceri, amavuta yo guteka, isukari n’ibindi.
Abasesenguzi batandukanye bahuriza ku kuba ririya zamuka riri guterwa n’intambara imaze ukwezi kurenga ibera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran ikomeje kurwanira n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel ndetse n’abafatanyabikorwa babyo.
Ni intambara ku ikubitiro yashegeshe ubucuruzi bw’ingufu hirya no hino ku Isi, nyuma y’icyemezo Iran yafashe cyo gufunga inzira ya Hormuz ya mbere ku Isi yanyuzwagamo Peteroli nyinshi.
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa Kane, rivuga ko “inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingaruka ku bukungu kubera ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku biciro mpuzamahanga by’ingufu n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abaminisitiri bashimangiye ” ingamba zigamije gukomeza kubungabunga ubukungu bw’lgihugu, kugabanya izamuka rikabije ry’ibiciro, abaturage bagahabwa amakuru ku gihe kandi bakanabigiramo uruhare.”


