post_1724935388

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko imipaka na RDC idafunze isaba kwigengesera

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) idafunze, bityo abambuka bagomba kwigengesera ndetse bagapimwa, kandi bakabanza kubimenyesha ubuyobozi bitewe n’uko icyo gihugu cyagaragayemo icyorezo cya Ebola giterwa na virusi ya Bundibugyo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice kuri uyu wa Gatatu yatangaje kuri X ko imipaka idafunze ariko kujya cyangwa kuva mu gihugu kirimo icyorezo bisaba ubwitonzi, bityo abagenda basabwa kubanza kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera muri za koperative.

Yagize ati: “Nubwo imipaka ifunguye harasabwa kwigengesera ku kwambuka kuko kujya mu gihugu cyagaragayemo icyorezo bisaba ubwitonzi, abagenda barasabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera mu matsinda ya koperative bakoreramo.”

Uwera yunzemo ko mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda buri mugenzi winjira cyangwa usohoka mu gihugu abanza kugenzurwa.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, ni bwo Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC) cyatangaje ko mu Burasirazuba bwa RDC hongeye kugaragara icyorezo gishya cya Ebola.

Ku wa 16 Gicurasi 2026, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo nyuma yo kugaragara muri RDC cyadukiriye na Uganda, iburira ko ibihugu bituranye biri mu byago bitewe n’ikwirakwira ryacyo.

OMS yavuze ko Ebola ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije Isi, kimaze kugaragara ku bantu basaga 513 aho kimaze guhitana abantu 131 muri RDC n’undi umwe muri Uganda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *