Uwitwa Jean Paul Kalinijabo n’uwitwa Tsunami muramu we baba muri Australia, bashinjwa ubugambanyi buri gukorerwa abarwanashyaka ba FLN bamwe bakaba bari kuburirwa irengero mu Mujyi wa Bujumbura. Aba bombi bivugwa ko bashinze Ishyaka ryitwa PDM- Imbanzabigwi, rigizwe n’abahoze muri CNRD- Ubwiyunge. Inyandiko iri mu bitangazamakuru bya opozisiyo ivuga ko itsinda rikuriwe na Kalinijabo rifite umugambi wo kurimbura Gen. Hakizimana Jeva rikorera i Bujumbura na Kibitoki bifashishije abakada ba PDM basanzwe bari i Burundi. Muri iyo nyandiko harimo bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa bari mu Mujyi wa Bujumbura n’aho batuye. Uretse kuba bivugwa gutyo, nta ruhande bireba ruravuga uko ibi bikorwa niba koko byaba ari impamo, hatarimo icengezamatwara rya buri ruhande mu nkundura yo gusebanya. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Abemera kurwanya Leta bameze nk’abarya amafi bayaryana n’amahwa yayo – Umunyamakuru Assouman
youtube.com


