Abiga igisirikare (cadets) babarirwa muri za mirongo bo ku ishuri rikomeye rya West Point muri Amerika barakopeye mu kizamini nk’uko abategetsi babivuga. Ni kumwe mu gukopera gukomeye kubayeho kuri iryo shuri mu myaka isaga 40 ishize. Abanyeshuri barenga 70 bashinjwe kurenga ku mahame y’iri shuri – azwi nka Cadet Honor Code – ubwo bari mu kizamini cy’imibare, barimo kwiga mu buryo bw’iyakure mu kwirinda coronavirus. Benshi muri abo ba ‘cadets’ bemeye ko bakopeye muri icyo kizamini cyo mu kwezi kwa gatanu. Aba ‘cadets’ 72 muri abo bavugwa ko bakopeye biga mu mwaka wa mbere, mu gihe undi umwe we yiga mu mwaka wa kabiri. Muribo, 55 bemeye ko bakopeye boherejwe muri gahunda y’amezi atandatu yo kubagira inama, ndetse bazakomeza kuba muri gahunda y’igeragezwa mu gihe cyabo cyose gisigaye cy’amasomo ku ishuri West Point, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika. Bamwe mu bavugwagaho gukopera bararetswe habuze ibimenyetso cyangwa kubera ko bavuye mu ishuri, mu gihe abandi benshi bo bazitaba inteko igizwe n’abanyeshuri bagenzi babo ngo barebe niba bazahanwa cyangwa bazirukanwa. Gukopera biheruka mu 1976 Amategeko y’imyitwarire agenga iri shuri azwi nka Cadet Honor Code, yanditse mu buryo budasibika ku rwibutso rwo kuri iryo shuri. Agira ati: “Umunyeshuri [cadet] ntabwo azabeshya, ntabwo azakopera, ntabwo aziba, cyangwa ngo yihanganire ababikora”. Mu itangazo yahaye ikinyamakuru USA Today, Liyetona Jenerali Darryl Williams ukuriye iri shuri yagize ati: “Uburyo bw’indangagaciro bwo muri West Point burakomeye kandi burakora nkuko bwagenwe. Muri iki cyorezo [cya Covid-19] twafashe icyemezo ku bushake cyo gushimangira ibyo tugenderaho mu myigire. Turimo gutuma abanyeshuri baryozwa ibyo tugenderaho bijyanye n’imyigire”. Ibiro ntaramakuru Associated Press bitangaza ko uku ari ko gukopera gukomeye cyane kubayeho ku ishuri West Point kuva mu mwaka wa 1976. Icyo gihe abanyeshuri 153 barirukanwe cyangwa baregura bava ku masomo kubera gukopera mu kizamini ku bijyanye n’ubuhanga bw’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi), ibi bizwi nka ‘electrical engineering’. Nyuma yuko hari abinubiye uko iperereza kuri iryo kopera ry’icyo gihe ryari ryakozwe, benshi muri abo banyeshuri bongeye kwemererwa kwiga kuri iryo shuri banemererwa gusoza amasomo yabo. Ni ishuri rifite ibigwi byo kwigwamo n’abakomeye Ishuri rya gisirikare rya West Point riri mu ntera igera hafi kuri 100km mu majyaruguru y’umujyi wa New York. Ni ishuri ryizwemo n’abantu bakomeye mu mateka y’Isi kandi mu ngeri zitandukanye, yaba abanyemari nka Robert Alan McDonald; Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo; Buzz Aldrin wagiye ku kwezi mu 1969; Dwight D. Eisenhower wabaye Perezida wa 34 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Fidel V. Ramos wabaye Perezida wa Philippine, José MarÃa Figueres wabaye Perezida wa Costa Rica n’abandi barimo Abanyarwanda John Mugabe wasoje amasomo ye muri Gicurasi 2019 na Agnes Mutoni wayasoje mu 2017.


