Abahagarariye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Burundi ndetse n’abahagarariye ububanyi n’amahanga muri iki gihugu kuri uyu wa 8 Gicurasi 2021 bakinnye umukino w’amateka.
Uyu mukino wateguwe na Ambasade ya EU ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe umugabane w’Uburayi.
Wabereye ku kibuga cya Kabondo Football for Hope Center giherereye mu mujyi wa Bujumbura, Kapiteni w’ikipe ya Guverinoma y’u Burundi yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, ku ruhande rwa EU yari Ambasaderi wayo, Claude Bochu.


Ambasaderi Shingiro yavuze ko uyu mukino ari ikimenyetso cy’ubuhuza hagati ya EU n’u Burundi, ku buryo byitezwe ko nyuma yawo, uyu muryango wakuraho ibihano by’ubukungu wafatiye igihugu cye mu myaka itanu ishize.
Ambasaderi Shingiro yagize ati: “Umupira w’amaguru wunga abantu. Twizeye ko EU izakuriraho u Burundi ibihano wabufatiye, umubano wacu ukazagera ku rwego rwo hejuru mu mateka.”
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


