Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yahishuye uburyo igitutu cy’abapolisi barimo abo bigeze kugirana ikibazo cyatumye yegura kuri iyi nshingano.
Inkuru y’ubwegure bwa Habiyaremye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2022 ndetse yemezwa n’Inteko ishinga amategeko yagize iti: “Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Habiyaremye Jean Pierre Celestin.”
Hari abatangiye gukeka ko videwo ye iherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga asa n’uterana amagambo n’abapolisi yaba ari yo yatumye yegura, gusa Habiyaremye yabanje gusobanurira itangazamakuru ko atari ko bimeze, ahubwo ko yeguye “ku mpamvu ze bwite”.
Gusa mu kiganiro Habiyaremye yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasobanuye uburyo igitutu cyakurikiye iyi videwo ari cyo cyatumye yegura kuri uyu mwanya yari ahagarariyemo ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi.
Habiyaremye yasobanuye ko iyi videwo yayifashwe n’abapolisi mu mwaka ushize [ngo hashize umwaka n’amezi icyenda) ubwo bari bamaze kumufatira imodoka, yarengeje isaha ya saa tatu z’ijoro yari ntarengwa yo kuba abantu batashye (curfew).
Ngo bitewe n’uko icyo gihe yari mu mujyi wa Musanze yari kumwe n’abandi bayobozi barimo uwari Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Burera, Visi Meya ushinzwe ubukungu w’akarere ka Nyabihu n’uwa Burera, agafatwa wenyine, ni yo mpamvu yateranye amagambo n’abapolisi.

Gusa ngo ikibazo cye n’abapolisi cyaje gukemuka nyuma yo kuganira akabasaba imbabazi, ndetse komite ishinzwe imyitwarire mu nteko ishinga amategeko yaramuganirije, iragikemura, ariko cyongeye kugaruka nyuma y’ubwegure bwa mugenzi we, Dr Mbonimana Gamariel weguye nyuma yo kuvugwaho gutwara imodoka yasinze cyane.
Nyuma y’ubwegure bwa Dr Mbonimana ni bwo videwo ya Habiyaremye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agahamya ko byagizwemo uruhare n’abapolisi bayimufashe nyuma y’iki gihe cyose gishize.
Yagize ati: “Nahuye na komite ishinzwe imyitwarire mu Nteko, turaganira, bihabwa umurongo, birarangira. Noneho muri iyi minsi hari mugenzi wacu waje kwegura, iki kibazo cy’icyo gihe kirongera gisa nk’aho kizamutse. Kuri social media batangiye kuzamura ibyo byari bimaze hafi umwaka n’amezi 9.”
Ku nshuro ya kabiri, nyuma y’aho iyi videwo igiye hanze, Habiyaremye yavuze ko Polisi yongeye kumuhamagara, iyimubazaho, na we ayisubiza ko ikibazo cyarangiye bigizwemo uruhare n’impande zombi ndetse na komite y’Inteko, ko atumva impamvu yongeye kugihamagarirwa, asabwa ibisobanuro.
Habiyaremye ati: “Polisi yarongeye irampamagara, impamagaje ndavuga nti ‘ariko ko ibintu bimaze hafi imyaka ibiri, ko twari twabirangizanyije twaganiriye, bigarutse bite nyuma y’igihe kingana gutya?’ Nti ‘ko mugaruye iby’iki gihe, impamvu ni iyihe?’ ”
Nyuma y’iki gitutu n’ibibazo akomeje kubazwa n’abantu batandukanye kuri iyi videwo, Habiyaremye yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura, akimenyesha inzego bireba ngo mu rwego rwo “gukuraho urujijo n’impaka.”
Polisi yahamagaje Habiyaremye na Dr Mbonimana nyuma y’aho Perezida Paul Kagame wari witabiriye ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, abwiye Umuyobozi Mukuru wayo ko bidakwiye ko abapolisi barekura umudepite wafashwe utwara yasinze, ngo ni uko afite ubudahangarwa.
Perezida Kagame yakomozaga kuri Depite Mbonimana wafashwe n’abapolisi inshuro zigera kuri 5 atwaye imodoka yasinze bikabije. Uyu yareguye, asabira imbabazi ku mbuga nkoranyambaga, asezeranya Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu ko acitse ku nzoga.


