Abashakashatsi mu bijyanye n’imyororokere mu gihugu cy’u Bwongereza, bashyize ahagaragara agakingirizo bahaye izina rya KIT.
Aka gakingirizo kavumbuwe mu mwaka wa 2014, muri iki cyumweru dusoje nibwo kemejwe n’abashakashatsi ku mugaragaro.
Aka gakingirizo gafite ubushobozi bwo gutuma imiryango yabuze urubyaro irubona, kuko gakoranye ubuhanga butuma kabyutsa intanga ngore mu gihe arizo zigfite ikibazo, cyangwa n’intanga ngabo mu gihe ikibazo kiri ku mugabo.
[ad id=”44345″]
Dr Catherine Hood, ni inzobere mu bijyanye no gutera no gutwara inda muri kiriya gihugu.
Avuga ko aka gakingirizo gafite ubushobozi bwo gukorana n’ubwonko bw’ukambaye, ubwonko na bwo bugatuma imyanya myibarukiro y’abagakoresha irushaho gukora. Aka gakingirizo ngo gafite ubushobozi bwo gukora serivisi zisanzwe zitangwa n’abaganga mu bijyanye no kongera uburumbuke, kakaba kagurishwa amayero 100 gusa.

Kuva katangira gukoreshwa muri 2014, ngo hamaze kubyara ingo zibarirwa ku 150 zari zarabuze urubyaro, mu gihe gahabwa amahirwe angana na 20% byo gutanga umusaruro kitezweho.
[ad id=”44345″]
Prof. Nick Raine-Fenning, inzobere mu bijyanye n’uturemangingo. Avuga ko aka gakingirizo iyo gakoreshejwe, kongerera imbaraga intanga nagabo inshuro 3 z’uko zari zisanzwe zikora, hanyuma kakazirekura zikinjira mu mugore gukangura intanga ngore zifite umuvuduko mwinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


