Igipolisi cy’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru kiranyomoza amakuru yagaragaye mu binyamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa Gatanu avuga ko hari Umunyarwanda warashwe agerageza kwinjira muri Uganda arasiwe ku mupaka wa Gatuna, aho kivuga ko ahubwo uwo ari umwe mu gatsiko k’abantu benshi bari bikoreye magendu bayijyanye muri Uganda bagacakirana n’abashinzwe umutekano bagashaka kubarwanya.
Ku murongo wa telephone, tuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yahakanye aya makuru y’iraswa ry’Umunyarwanda witwa Ndahimana Innocent, bivugwa ko yarashwe kubera gushaka kujya muri Uganda, avuga ko ahubwo uyu yabashije gucikira muri Uganda nyuma yo gufatanwa na bagenzi be bafite magendu bagashaka kurwanya abapolisi.
Ubwo twamubazaga ukuri kw’ibyatangajwe, CIP Rugigana yagize ati: “ Oya barabeshya si ukuri. Hafashwe abantu bakora magendu barwanya abapolisi, umwe atorokera muri Uganda. Kubera ko twe tutemera magendu mu gihugu cyacu twashakaga kubashyikiriza ubutabera .”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko hafashwe abantu bane muri ako gatsiko bakaba bafungiye i Cyumba, anasaba Uganda ko yabafasha ikaboherereza abandi bahatorokeye bagashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati: “ Kari agatsiko k’abantu bagera ku icyenda, barwanyije umupolisi wacu, Seargent, bamurwanyije biaba ngombwa ko arasa .”

Ibi byabaye nyuma y’igihe gito ku rundi ruhande rw’igihugu, mu Karere ka Rubavu, harasiwe abantu batatu nabo bageragezaga kwinjiza magendu mu gihugu.


