Mu mujyi wa Salem muri Massuchetts muri Amerika ,hafunguwe urusengero ruzafatwa nk’icyicaro gikuru cy’idini rya Shitani,aho abayoboke biri dini bazajya bateranira bagasenga.

Gusa ngo uru rusengero rwari rusanzwe ruriho kuva mu kinyejana cya 3 ariko rwari rutaramenyekanishwa ku rwego mpuzamahanga kuko rwari ruzwi n’abantu bake.
Uru rusengero rufite ishusho y’inzu igezweho, ngo igiye gushyirwa mu gace kegereye hafi y’ahiciwe abakoranaga ni myuka ya sekibi bagera ku bihumbi 40.
Abanyabugeni, abakinnyi ba Filme n’abandi ngo bemerewe gusura uru rusengero bakagira ibyo bakoreramo bijyanye n’ubyo bakora mu rwego rwekwerekana ko nta we uhejwe.

Gusa ku rundi ruhande aba bayoboke biri dini bavuga ko hari abatiyumvisha iyi myemerere bavuga ko ari ugukwirakwiza imyuka ya sekibi, nyamara ngo siko bimeze kuko baba basenga nkuko abandi basenga.
Bakomeza bavuga ko gusenga satani atari ugukwirakwiza abadayimoni hirya no hino, ahubwo ngo n’uko hari amahame bagenderaho avuguruzanya n’ayidini rya gikristu.
Dailymail itangaza ko aba bakozi ba shitani bavuga ko bafite gahunda y’icengezamatwara yo gukora program izajya yigishwa mu mashuri nyuma y’amasomo asanzwe.
Bakomeza bikoma leta y’Amerika yakomeje guha uburenganzira amadini ya Gikristu ngo acengeze amahame yayo mu banyeshuli kandi ngo bakabaye bihitiramo idini bakwiye kuyoboka, ari nayo mpamvu iri dini rigiye gukomeza kwiyegereza abo bana ngo babashe guhitamo idini bishakiye.

Ibi bitandukanye n’ibiherutse kwamaganwa mu Rwanda aho ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB gitangaje ko kidashobora kwandika idini ryemera Shitani hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga iyandikwa ry’imiryango ishingiye ku madini mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


