Umupaka mushya wa Rwempasha uherera muri Nyagatare

Hafunguwe umupaka mushya w’u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’abinjira n’abasohoka byatangaje ko kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, u Rwanda rwafunguye umupaka mushya uruhuza na Uganda.

Byagize biti: “Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu buramenyesha abantu bose ko umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare, ufunguwe k’ubantu bose kuva uyu munsi, taliki ya 5 Nyakanga 2023.”

Uyu mupaka wiyongereye ku yindi itatu yari isanzwe, ari yo: Gatuna na Kagitumba iherereye ku ruhande rw’akarere ka Nyagatare na Kabale mu Uganda ndetse na Cyanika uherereye ku ruhande rwa Burera na Kisoro muri Uganda.

Ufunguwe mu gihe ku mipaka isanzwe bivugwa ku mpande zombi hari kwambuka abantu benshi, cyane cyane nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ikuyeho ibwiriza ryo kwipimisha icyorezo cya Covid-19 ku bakora ingendo zijya cyangwa ziva muri Uganda.

Umupaka mushya wa Rwempasha uherera muri Nyagatare
Umupaka mushya wa Rwempasha uherera muri Nyagatare

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *