Inama yiga ku iterambere ry’Ubumenyi (Science), Next Einstein Forum, iri kubera i Kigali yafunguwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2018 , ikinyamakuru cya mbere kizajya gihuza abahanga mu by’ubumenyi muri Afurika cyiswe “Scientific African” gifatwa nk’urubuga rwo kwigaragarizaho, kikaba n’ihahiro ry’ubumenyi.
Umuyobozi w’umuryango wa Elsivier, wibanda ku bushakashatsi mu bumenyi, ubuzima n’ikoranabuhanga mu bihugu bitera imbere, Ron Mobed, yagize ati: “Uru rubuga ruzafasha abantu kubaka ubushobozi, kugaragaza ubushakashatsi bwabo no gushyigikira ababukora kuri uyu mugabane wa Afurika.”
Intego y’uru rubuga ngo ni ugushyiraho amakuru utasanga ahandi kandi yizewe. Umuntu uzajya yandika inkuru zijyanye n’ubumenyi cyangwa uwakora ubushakashatsi bukemerwa, byose bizajya bishyirwa ku rubuga kandi uwabikoze yishyurwe.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi bw’imibare, AIMS (African Institute for Mathematical Science), Thierry Zomahoun yavuze ko iki kinyamakuru kizarangwa n’udushya gusa.
Nimero ya mbere y’iki kinyamakuru izagaragara hagati ya Nyakanga na Nzeri, uyu mwaka. kikaba cyitezweho kuzabera igisubizo Abanyafurika baburaga aho bagaragariza ubushakashatsi bwabo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


