Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko imikoreshereze mibi y’ibikoresho bigenerwa amashuri y’ubumenyingiro (TVET) ndetse na ruswa nibyo bibangamiye umusaruro witezwe muri aya mashuri nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi ku miyoborere y’ibi bigo bwakozwe na Transparency International Rwanda bwamuritswe kuri uyu wa Kane, itariki 23 Nzeri 2021.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko ruswa ikigaragara muri ibi bigo ahanini ishingiye ku cyuho mu bijyanye n’imiyoborere kandi bugaragaza ko byibura abasoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 2/10 aribo bonyine babasha kubona aho kwimenyerereza imyuga ndetse n’ubumenyi bahabwa muri ibi bigo butari ku rwego rushimishije.
Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza icyuho mu bijyanye n’imicungire y’ibikoresho by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro itanoze.
Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rurateganya ko kugera mu mwaka wa 2035 ruzaba rufite ubukungu bushingiye ku bumenyingiro, ubushakashatsi bukaba bwari bugamije kunoza serivisi itangwa mu bijyanye n’uburezi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yagize ati “Abaduhaye amakuru bagaragaza ko byumwihariko ari imikoreshereze itanoze y’ibikoresho cyane cyane babandi bashinzwe gucunga ibikoresho by’amashuri, ugasanga barimo barabikoresha munyungu zabo bwite biba ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bakorana n’abarimu”.
Yongeyeho ko mu rwego rwo gutanga serivisi inoze no gutanga umusaruro witezwe muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakiri ibibazo by’ingutu ibi bigo bihura nabyo aho avuga ko ari ibibazo bishingiye ku bushobozi n’amikoro.
Ati “ igihugu tuzi neza ko gikora ibishoboka byose ngo kiyashake kiyageze ku banyarwanda, uko umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera niko n’amikoro aba macye, niko bisaba abarimu bafite ubushobozi, niko bisaba kongera ibigo by’amashuri niko bisaba ubundi buryo bwo kwakira abanyeshuri bakora imyitozo”.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi ikoranabuhanga imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, nawe ntahakana ibyavuye muri ubu bushakashatsi,avuga ko ubumenyi butangwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda bukiri hasi ugereranyije n’ibihugu byateye imbere,akenshi bigashingira ku bushobozi.
Ku bijyanye n’imicungire mibi y’ibikoresho nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, nawe yemera ko hari aho bigaragara ko bidacunzwe neza, akavuga ko hagiye gukomeza gukorwa ubukangurambaga kugirango bahangane n’iki kibazo.


