communique-pics

Hagati y’ibiganiro n’intambara Tshisekedi arahitamo iki kuri iyi nshuro?

Sangiza iyi nkuru

Inama ihuriweho na SADC-EAC yateranye ku wa Gatandatu, itariki 8 Gashyantare 2025 muri Tanzaniya, yategetse ko inzira z’amahoro za Luanda na Nairobi zahurizwa hamwe. Icyemezo gifungura inzira iganisha ku biganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya Congo n’inyeshyamba za M23 zigenzura uduce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Inama yabereye muri Tanzaniya ntabwo yamaganye u Rwanda Congo ishinjwa guhungabanya ubusugire bwayo, nta nubwo rwasabye ko Ingabo z’u Rwanda kuhava nubwo rutemera ko ruhafite ingabo.

Ahubwo, yahisemo gushimangira inzira zombi z’amahoro hagamijwe kunoza ubwuzuzanye maze itegeka aba perezida (João Lourenço na Uhuru Kenyatta) kuziyobora, bakagisha inama n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri urwo rwego, abayobozi ba SADC na EAC batanze igitekerezo cyo kongeramo abandi bahuza, harimo abo mu tundi turere twa Afurika, kugirango bashyigikire inzira.

Itangazo rya nyuma rigira riti: “Inama ihuriweho yategetse ko hasubukurwa imishyikirano n’ibiganiro bitaziguye n’impande zose zaba iza Leta n’izitari iza Leta (igisirikare n’abatari igisirikare), harimo na M23 mu rwego rwa Luanda / Nairobi.”

Hagati aho, inyeshyamba za M23 zizaguma mu birindiro byazo kuko hatemejwe kuva mu bice zirimo. Nta gutanga ibisonanuro birambuye, iyi nama yo muri Tanzania yanategetse ko hashyirwaho n’uburyo bwo gutangira kuvana muri Congo Ingabo z’amahanga zitatumiwe Kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Ese ubutegetsi bwa RDC bwahakanye kuganira na M23 kuva yubura imirwano kuri iyi nshuro buremera kuganira nyuma yo gutakaza igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru harimo n’umurwa Mukuru, Goma, kandi zikaba zisatira n’uwa Kivu y’Amajyepfo, Bukavu? Cyangwa burakomeza intambara na cyane ko Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama yahuje EAC-SADC yigaga ku kibazo cy’umutekano mu gihugu cye muri Tanzania? Ni ukubitega amaso.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *