Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yagennye itariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2024, nk’amatariki azaberaho amatora ya Perezida wa Repubulika, n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, nk’uko Iteka rishya rya Perezida ribiteganya.
Iteka rya Perezida ryo ku itariki ya 11 Ukuboza 2023, ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uwo munsi.
Ryerekana ko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite 53 bari ku rutonde rwa nyuma rw’amazina y’abakandida batanzwe n’imitwe ya politiki cyangwa ku bakandida bigenga azakorwa ku matariki amwe.
Iteka rya Perezida rigira riti: “Mu gihugu hose, itariki yo gutora Perezida wa Repubulika hamwe n’abadepite 53 batowe ku rutonde rwa nyuma rw’amazina y’abakandida batanzwe n’imitwe ya politiki cyangwa ku bakandida bigenga ni ku wa Mbere, itariki 15 Nyakanga 2024”.
Hagati aho, iteka rya Perezida riteganya ko muri diaspora bazatora abakandida perezida ndetse n’abadepite bifuza ku Cyumweru, itariki ya 14 Nyakanga 2024.
Ibi bije bikurikira ivugurura ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda kugira ngo, mu zindi mpinduka, amatora ya Perezida ndetse n’abadepite azajye abera umunsi umwe. Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku itariki ya 4 Kanama 2023.


