Hagiye gushyirwaho ingamba z’ubushakashatsi mu kurwanya Malaria

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda byatangaje ko byiteguye gushyiraho ishami ry’ubushakashatsi hagamijwe gukumira no kurwanya uburwayi bwa Malaria. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’ibi bitaro, Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro ubwo hafungurwaga kuri uyu 22 Mata 2016 inama mpuzamahanga kuri Malaria.
????????????????????????????????????

Yagize ati “ Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda byiyemeje kwinjira muri uru rugendo rwo kurwanya Malaria, dufite ibikenewe haba ibikoresho, ibikenewe mu gukora ubushakashatsi no kongera ubumenyi bw’abaganga bakinjira mu bushakashatsi bwimbitse kuri iyi ndwara”.

????????????????????????????????????
Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, Gen. Emmanuel Ndahiro

Iyi nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali yafunguwe na Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli n’abandi banyacyubahiro barimo uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima (WHO) mu Rwanda, Dr Olu Olushayo.
Minisitiri Binagwaho yavuze ko Malaria ari imbogamizi ku buzima ndetse n’ubukungu muri ibi bihugu by’akarere ahamagarira ibi bihugu gushyira hamwe imbaraga mu kuyihashya. “Birakwiye ko dushyira imbaraga hamwe kuko iyi ni indwara isubiza inyuma iterambere ryacu”. Yavuze ko hakwiye gukorwa ibishoboka, abanduye Malaria bakavurwa ntihagire uhitanwa n’ubwo burwayi .
Yaboneyeho gushimira Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko Ibitaro bya gisirikare byinjiye muri uru rugamba rwo kurwanya Malaria.
????????????????????????????????????
Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga w’ Ubuzima mu Rwanda,Dr. Olu Olushayo yavuze ko Malaria ari icyorezo kica abantu benshi biganjemo abana n’ababyeyi mu bihugu by’aka karere ndetse n’umugabane w’Afurika muri rusange. Yashimye imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu kurwanya Malaria irushaho kwiyongera muri iyi myaka itambutse. “Iki ni igihugu gifite ubushake bwa politike buri ku rwego ruri hejuru bitanga ikizere cyo kurwanya Malaria”.
????????????????????????????????????
Dr. Olu Olushayo

Aha yatanze urugero rw’ibikorwa bya Army Week bikorwa na RDF bigira uruhare mu gukumira no kuvura Malaria kimwe n’izindi ndwara mu baturage. Dr Olushayo yijeje ko Umuryango Mpuzamahanga ku buzima ushyigikiye kandi witeguye gushyira mu bikorwa imyanzuro iva muri iyi nama igamije kurwanya Malaria.
????????????????????????????????????
Iyi nama yahuje impuguke zirimo inzobere z’abaganga, abashakashatsi, abashinzwe ubukungu, abafata ibyemezo, baturutse muri Afurika, Uburayi, Aziya n’ahandi baganiraga ku cyakorwa kugira ngo Malaria icike nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa minisiteri y’ingabo isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *