Hagiye gusohoka indirimbo ihuriweho n'abahanzi bo mu Rwanda, Tanzania na Malawi

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi nyarwanda barimo Danny Vumbi, Oda Paccy ndetse Nicolas bafitanye umushinga wo gusohora indirimbo imwe bahuriyeho n’abandi bahanzi bo mu gihugu cya Tanzania ndetse na Malawi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi ndirimbo izaba ari akataraboneka iri mu rurimi rw’icyongereza yiswe Your Love bikaba biteganyijwe ko izaba yamaze kugera hanze muri uku kwezi kwa Mutarama, ubu hakaba hari gukorwa ibikorwa byo kuyandiha bose hamwe bafatanyije.
Iyi ndirimbo yanditswe hifashishije imitwe y’abahanga itandukanye, aho Umunyatanzaniya Bongo flava wamenyekanye cyane muri kiriya gihugu ndetse no mu karere mu bijyanye no kwandika indirimbo, afatanyije na Barakah Da Prince, umunya-Malawi Lawrence Khwisa, ndetse n’aba bahanzi nyarwanda bavuzwe, bose bakaba bafite ihuriro ry’iminsi 2 i Kigali mu gutegura iyi ndirimbo “Your Love”
Timothee Titi, umwe mu baterankunga b’iri huriro akaba akora muri Rwanda Arts Initiative, (RAI) avuga ko uku gukorera hamwe bizahesha intsinzi umuziki ndetse n’abafite impano yo guhanga.
Akomeza agira ati” gukorana n’abahanzi bahagarariye ibihugu byabo muri iri huriro ni kimwe mu bigaragaza ko Afurika ifite gukorera hamwe ndetse no kudapfusha ubusa impano ya buri wese. Hamwe n’inkunga izava muri ubu bufatanye, inyigisho n’ibindi bizafasha abahanzi kumenya uburenganzira bwabo mu bijyanye n’umuziki, bige uko babaho binyuze mu muzikihatitawe ku bukire basanganywe, umuco ubagenga, aho baba n’ibindi bishobora kubabangamira.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi gahunda y’umunsi 2 itegura iyi ndirimbo yatewe inkunga na Music Rights Awareness Foundation yashinzwe n’abanditsi b’indirimbo b’ibirangirire barimo Max Martin, Niclas Molinder ndetse na Bjà¶rn Ulvaeus bafite intego yo kumenyekanisha indirimbo n’uburenganzira bwabo mu gukora umuziki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *