Hahishuwe uko Paul Pogba yateje ibinyugunyugu abarebaga umukino wa nyuma wa Euro 2016

Sangiza iyi nkuru

Mathias Pogba, umuvandimwe w’Umufaransa Paul Pogba usanzwe akinira Juventus yo mu Butaliyani, yahishuye ko murumuna we yahamagaye ibinyugunyugu ubwo habaga umukino wa nyuma wa Euro 2016 binyuze mu mupfumu we.

Ni ibikubiye mu butumwa bwinshi ndetse n’amashusho ya Videwo zibarirwa muri 30 Mathias yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Uyu musore ufite inkomoko muri GuinĂ©e-Conakry amaze iminsi afungiwe iwabo mu Bufaransa, akekwaho kuba mu gatsiko kari kamaze igihe kotsa igitutu Paul Pogba ngo abakagize abahe amafaranga bitwaje ko hari amakuru y’ibanga bamubikiye.

Aba Pogba bamwakaga € miliyoni 13 kugira ngo batamushyira hanze.

Amakuru mashya Mathias yayatangaje ari muri gereza, gusa ntibiramenyekana nina amashusho yashyize kuri Twitter ye yaba yarafashwe mbere y’uko atabwa muri yombi cyangwa nyuma y’aho.

Muri aya mashusho uriya muvandimwe wa Pogba yongeye gushimangira ko murumuna we yakoresheje amarozi incuro zitari nke mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Yavuze ko Pogba yatangiye kwinjira mu marozi abifashijwemo n’umunya-CĂ´te d’Ivoire Serge Aurier, nyuma yo kumuhuza n’umupfumu usanzwe anafasha Alou Diarra na we ukinira ikipe y’u Bufaransa.

Uyu mupfumu ngo Paul Pogba yamwishyuraga amafaranga ari hagati ya €75,000 na €100,000 incuro ebyiri buri kwezi.

Mathias muri ayo mashusho kandi yongeye gushimangira ko Paul Pogba yakunze gukoresha amarozi aroga abakinnyi bagenzi be, barimo na rutahizamu Kylian Mbappé usanzwe akinira PSG.

Yavuze ko uriya mupfumu umuvandimwe we yamusabaga gutsinda imikino y’ingenzi, irimo nk’uwa nyuma wa Euro 2016 u Bufaransa bwatsinzwemo na Portugal igitego 1-0. Ni umukino Mathias avuga ko “wabayemo ibintu bitangaje nk’ikiguri cy’ibinyugunyugu” byagaragaye muri Stade de France mbere yawo.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko avuga ko igihe kigeze ngo Isi yose imenye uwo umuvandimwe we ari we.

Hagati aho Paul Pogba mu minsi yashize yabwiye ikinyamakuru Le Monde ko mukuru we ari mu gatsiko k’abagizi ba nabi bashatse kumucucura, ibyo Matias yahakanye yivuye inyuma.

Yavuze ko uriya muvandimwe wahoze akinira Manchester United ari “ikigwari, umugambanyi ndetse n’indyarya.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *