Umukino wa gicuti wahuzaga APR FC na AS Kigali, warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-0, Hakizimana Muhadjili atsinda APR FC yahoze akinira.
Amakipe yombi yari yahuriye i Shyorongi mu karere ka Rulindo, mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika azitabira mu kwezi gutaha.
APR FC yatsindiwe na Mugunga Yves ku munota wa 31, nyuma y’akanya gato yari amaze mu kibuga asimbuye Bizimana Yannick.
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili yishyuye kiriya gitego ku munota wa 50 w’umukino kuri Coup Franc, nyuma y’uko Niyomugabo Claude yari amaze kumutegera inyuma y’urubuga rw’amahina.
APR FC yakinnye uriya mukino ibura abakinnyi batandatuAbayobowe na rutahizamu Jacques Tuyisenge, kubera ko barwaye maralia.
Abandi batakinnye uriya mukino ni myugariro Imanishimwe Emmanuel, Rwabuhihi Aime Placide, Nabonziza Gylain, Nshimiyimana Mohammed na Ishimwe Jean Pierre.
Biteganyijwe ko APR FC izongera kwipima na AS Kigali ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira, mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.


