Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Hakizimana Muhadjiri, mbere yo kumwereka abafana bayo nk’umukinnyi wayo mushya.
Radio/TV10 dukesha iyi nkuru yavuze ko Hakizimana Muhadjiri azerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020.
Hari hashize igihe uyu musore ukomoka i Rubavu ari mu biganiro na Rayon Sports byakagombye kuba byararangiye mu minsi yashize, gusa biza gusubikwa bitewe n’uko yari yasabye Rayon Sports igihe cyo kubanza gutekereza ku byo yumvikanye na yo.
Amakuru avuga ko Muhadjiri na Rayon Sports bari bemeranyije miliyoni 15 za recruitment ndetse n’umushahara wa buri kwezi ungana na 1,200,000Rwf; akayikinira umwaka umwe.
Mu cyumweru gishize uyu rutahizamu unasanzwe akinira ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko ibyo yumvikanye na Rayon Sports byamunyuze, ashimangira ko nta gihindutse agomba kuba umukinnyi wayo.
Icyo gihe yavuze ko agitegereje ko Rayon Sports imuhamagara bakongera kuvugana, ahamya ko ibyo yemeranyije n’ubuyobozi bwayo byamunyuze.
Ati: “Ntabwo nabibagereranyiriza [Igihe ibye na Rayon Sports bizarangirira] ngo mvuge ngo bizarangira ryari kuko ntabwo ndi Imana, nta n’ubwo nabyinjiramo cyane, gusa icyo nzi ni uko ibyo twavuganye byanyuze. Byaranyuze, twarabivuganye tubiganiraho, turabyumvikana, ntegereje ko na bo barangiza gahunda zabo kuko nanjye izanjye nsa nk’uwari uri kuzirangiza. Bazongera bakamvugisha nta kibazo.”
Hakizimana Muhadjiri yakinnye amakipe atandukanye hano muri shampiyona y’u Rwanda arimo Kiyovu Sports yanyuzemo igihe gito, Mukura Victory Sports et Loisirs ndetse na APR FC.
Uyu musore yari amaze igihe nta kipe afite, nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na Emirates FC y’i Dubai muri Leta z’Abarabu ziyunze.


