Umwe mu bayobozi b’ingabo zidasanzwe za Iran, Saleh Jokar yatangaje kuri uyu wa Gatanu ushize ko ibisasu bya missiles bitagera kure cyane y’igihugu cye zishobora kugera ku mato y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Kigobe cya Perse.
Ibi Saleh Jokar wungirije ukuriye ingabo zidasanzwe za Iran yabitangaje mu gihe hakomeje kumvikana umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amerika ikaba yarongereye ingufu zayo za gisirikare mu karere yohereza andi mato y’intambara ndetse inongera ibihano yafatiye Iran.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika irakomeza ivuga ko Saleh Jokar yaburiye Amerika avuga ko intambara na Iran ishobora kubangamira ubucuruzi bw’ibikomoka kur peteroli mu mahanga.
Yongeyeho ko n’igihe habaga intambara hagati ya Irak na Amerika byagira ingaruka zikomeye mu mahanga.
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ashaka ibisubizo binyuze mu mahoro ku byerekeye igihugu cya Iran.
Nyamara ariko, abategetsi ba Iran bo bavuga ko udashobora gufatira imbunda ku muntu ngo nurangiza umusabe ko muba inshuti.


