Hakuzimana Rashid aravuga ko afunzwe mu buryo amategeko atemera

Sangiza iyi nkuru

Hakuzimana Abdou Rashid uvuga ko ari umunyapolitiki wigenga yabwiye abacamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, bityo yakabaye arekurwa akaburanishwa ari hanze ya gereza.

Yabivuze kuri uyu wa 23 Ukuboza 2021 ubwo yajuririraga igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge tariki ya 22 Ugushyingo 2021.

Uyu munyapolitiki wamenyekaniye mu biganiro bitavugwaho rumwe yagiriraga ku miyoboro (channels) itandukanye kuri YouTube, muri ubu bujurire yabwiye abacamanza ko iminsi 30 yakatiwe n’urukiko rw’ibanze yamaze kurenga.

Yanavuze kandi ko Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gukurura amacakubiri muri rubanda no gukwirakwiza ibihuha, butigeze bumusabira gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Izi ngingo ebyiri ni zo ashingiraho avuga ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, yakabaye aburanishwa adafunzwe.

Nk’uko VOA ibivuga, Umucamanza yamusabye niba yakwemera ko ingingo y’igifungo cy’agateganyo yakatiwe yakwemera ko igihabwaho impaka, ariko arabyanga, kubera iyi mpamvu Ubushinjacyaha bwirinda kugira icyo buvuga kuri iyi ngingo.

Hakuzimana wajuriraga ari muri gereza ya Nyarugenge yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho rya Skype, yabwiye abacamanza ko amaze iminsi ibiri yandikiye Perezida w’urukiko rwisumbuye, amusaba ko yaburanishwa mu buryo bw’imbonankubone, ariko ngo nta gisubizo yahawe.

Gusa Umucamanza yamusubije ko ba Perezida b’inkiko zisumbuye bari mu mahugurwa, amusaba gutegereza igihe azayaviramo, akamuha igisubizo ku busabe bwe.

Iburanisha rya Hakuzimana watawe muri yombi tariki ya 28 Ukwakira 2021 ryasubitswe kubera iyi mpamvu, ryimurirwa tariki ya 20 Mutarama 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *