Museveni, Kainerugaba, Mbadi na Elwelu bari kumwe ku cyicaro cya Brigade ya Irenga

Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wa tariki ya 23 Kamena 2022 ubwo Perezida Yoweri Museveni yari mu Rwanda, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda (UPDF), Lt Gen. Peter Elwelu, yahaye impuruza abasirikare bose, abasaba kuba maso.

Ni impuruza yatanze mu gihe kandi Umugaba Mukuru, Gen. Wilson Mbadi yari amaze iminsi muri Kenya, aho yari yaragiye mu nama y’imyiteguro yo kohereza ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Daily Monitor yakurikiranye iyi nkuru kuva muri uwo mugoroba, isobanura ko ubwo Gen. Elwelu yari amaze gutanga iyi mpuruza “yo ku rwego rwa mbere”, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba na we yahamagaye abasirikare ayoboye, abaha ubutumwa butandukanye n’ubwabanje.

Nk’uko Gen. Elwelu yari yabigenje, Gen. Kainerugaba na we yahamagaye abasirikare barwanira ku butaka akoresheje icyombo.

Iki kinyamakuru gisobanura ko Perezida Museveni yamenye iby’iyi mpuruza no kunyuranya mu basirikare bakuru, maze na we akoresheje icyombo, atumiza Gen. Mbadi, Elwelu, Kainerugaba hamwe n’abandi bakuru muri UPDF.

Perezida Museveni wasubiye muri Uganda tariki ya 25 Kamena 2022, kuri iki Cyumweru yasuye abasirikare bakorera muri Brigade ya 401 ku cyicaro cya Irenga kiri mu karere ka Ntungamo. Gen. Mbadi, Elwelu na Kainerugaba bari bahari.

Bivugwa ko uyu Mukuru w’Igihugu arakomeza gusura abasirikare no mu zindi Brigade. Ni mu gihe rubanda bataramenya impamvu impuruza yatanzwe.

Museveni, Kainerugaba, Mbadi na Elwelu bari kumwe ku cyicaro cya Brigade ya Irenga
Museveni, Kainerugaba, Mbadi na Elwelu bari kumwe ku cyicaro cya Brigade ya Irenga

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari
    Muhoozi ya Elwelu nubwo banganya rakaa,uyu muhungu nagumya kwigiragutya bizamugoracyane.urumva ahobyageze perezida akagomba gutanga amategeko kandi arihanzeyigihugu.

  2. Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari
    Muhoozi ya Elwelu nubwo banganya rakaa,uyu muhungu nagumya kwigiragutya bizamugoracyane.urumva ahobyageze perezida akagomba gutanga amategeko kandi arihanzeyigihugu.

  3. Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari
    Muhoozi ya Elwelu nubwo banganya rakaa,uyu muhungu nagumya kwigiragutya bizamugoracyane.urumva ahobyageze perezida akagomba gutanga amategeko kandi arihanzeyigihugu.

  4. Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari
    Muhoozi ya Elwelu nubwo banganya rakaa,uyu muhungu nagumya kwigiragutya bizamugoracyane.urumva ahobyageze perezida akagomba gutanga amategeko kandi arihanzeyigihugu.

  5. Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari
    Kuva yaba umukuru w’ingabo za twitter, Gen Muhoozi yerekanye ko ashobora kubangamira imiyoborere y’igihugu cye! Abaganda bati: “Yibyariye icyishi”.

  6. Hamenyekanye icyo Gen. Kainerugaba yakoze ubwo muri UPDF hatangwaga impuruza Museveni adahari
    Kuva yaba umukuru w’ingabo za twitter, Gen Muhoozi yerekanye ko ashobora kubangamira imiyoborere y’igihugu cye! Abaganda bati: “Yibyariye icyishi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *