Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje gahunda y’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba gutangira muri uku kwezi kwa Kanama.
Ni shampiyona igomba gutangira ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama, ahazakinwa umukino ufungura uzahuza AS Kigali izaba yakiriye Etincelles FC.
Kuri iyi tariki kandi APR FC izakira Musanze FC mu mukino ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Bugesera FC yakire Kiyovu Sports i Nyamata, Sunrise FC yakire Police FC i Nyagatare mu gihe Espoir FC izaba yakiriye Marines FC i Rusizi.
Bukeye bwaho Rwamagana City FC izakira Gorilla FC, Rayon Sports yakire Rutsiro FC kuri Stade ya Kigali mu gihe Gasogi United izaba yakiriye Mukura VS.
Umukino karundura ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku wa 17 Ukuboza 2022.
Rayon Sports ni yo izaba yakiriye mukeba wayo muri uyu mukino uzaba ari uw’umunsi wa 14 wa shampiyona.


