Hamenyekanye igihe guverinoma nshya ya Congo izatangarizwa

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Guverinoma y’igihugu yari itarashyirwaho kuva hajyaho umukuru w’igihugu mushya, hazatangazwa igihe izashyirirwaho kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nyakanga nyuma y’ibiganiro byahuje impande zizaba ziganje muri guverinoma.

Senateri Francois Mwamba, umwe mu bari muri ibi biganiro ukomoka mu ihuriro CACH (Cap pour le Changement), niwe wemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Nyakanga, avuga ko impande bireba zamaze kumvikana ku ishyirwaho rya guverinoma nshya.

Uyu yavuze ko ku wa Mbere, tariki 29 Nyakanga ari bwo Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga azatangaza guverinoma nshya nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro FCC, Néhémie Mwilanya nawe yatangaje ko bageze ku bwumvikane ashimira uwahoze ari perezida, Joseph Kabila na Perezida Félix Tshisekedi ku ruhare bagize mu kugera kuri ubu bwumvikane.

Mu kiganiro imbonankubone cyo kuwa Gatatu, itariki 24 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga yari yijeje Tryphon Kin-Kiey Mulumba, wahoze ari minisitiri, ko itangazwa rya guverinoma vuba aha riza kuba igikorwa cy’ahashize.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *