Hamenyekanye ko inzu bivugwa ko Diamond yaguze miliyari y’amashilingi ayikodesha

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umukomisiyoneri wa mbere atangarije ko umuhanzi Diamond Platnumz yaguze inzu nshya yamutwaye akayabo ka miliyari, habonetse undi uvuguruza ibi avuga ko iyi nzu Atari iya Diamond ahubwo ayikodesha.
Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutangarirwa kubera uko akomejeho kwigwizaho imitungo yiganjemo amazu byavugwaga ko iturutse mu maboko ye, aho hari umukomisiyoneri witwa Dalali watangazaga ko uyu muahnzi afite amazu 29 amaze kugura harimo iyamuhenze cyane yamutwaye miliyari y’Amashilingi.

Mu nzu nyinshi amaze kugura, iyi ni yo yahenze cyane umuhanzi Diamond Platnumz


Amakuru agezweho kuri ubu dukesha Udakuspecially aravuga ko habonetse undi mukomisiyoneri w’amazu uvuguruza ibi uvuga ko Diamond atigeze agura iyi nzu ahubwo yishyuye kugirango abe umuntu wa mbere uyikodesheje.
Uyu mukomisiyoneri akaba yemeza ko iyi nzu yari imaze iminsi yarabuze umupangayi kubera ko yakodeshwaga miliyoni 3 z’amashilingi ku kwezi.
Televiziyo AyoTv ikorera kuri Youtube ikomeje gukurikirana iyi nkuru ikaba ivuga ko itegereje kumva icyo nyir’ubwite, Diamond, azatangaza kuri aya makuru avuguruzanya.
Umva ibyo uyu mukomisiyoneri atangaza hano

YouTube player

 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *