Nyina wa Diamond, Sanura Kassim na Hamisa Mobeto bafatanye mu mashati ubwo yari yasanganga uyu mugore aryamye ku buriri bwa Diamond.
Ubwo nyina wa Diamond yaganiraga n’itangazamakuru, we ubwe yitangarije ko yakubise by’intangarugero Hamisa Mobetto amusanze ku buriri bw’umuhungu we, mu cyumweru gishize tariki 13 Gicurasi 2018.
Ibi bije nyuma yaho uyu mukecuru Sanura Kassim ahaye gasopo Hamissa ku muhungu we ngo kuba barabyaranye bitavuze ko avogera urugo rwe, akaba yari yarenze ku mabwiriza yamuhaye aricyo cyatumye amukubita.
Mu magambo uyu mukecuru agenda atangaza yumvikanisha ko atifuza uyu mugore mu muryango we, dore ko n’igihe aheruka kuganira n’ikinyamakuru Ijumaa yahamije ko atifuza uyu mugore, yagize ati” muri make si mushaka igihe cyose nzajya mubonana n’umuhungu wanjye ntibizajya bimugwa amahoro”.
N’ubwo uyu mukecuru agaragaza ukutishimira uyu mugore wanabyaranye na Diamond, bikomeje kuvugwa ko ashobora kuba ariwe uzabana na Diamond dore ko aherutse gutanza ko bitarenza umwaka wa 2018, Diamond azakora ubukwe. Nta numwe mu muryango wa Diamond ukunda uyu mugore Hamissa.
Urukundo rwa Hamisa na Diamond rwatangiye kunugwanugwa nyuma y’indirimbo uyu Mobeto yagaragayemo yitwa ‘Salome’ aho byavugwaga ko yamuteye inda bikaza no kuba impamo.
Â


