Hamisa Mobetto yatangaje impamvu adashobora kubana n’undi mugabo utari Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bagore babyaranye na Diamond Platnumz , Hamisa Mobetto yatangaje impamvu atashobora kwemera kubana n’undi mugabo uwo ari we wese uteri Diamond Platnumz.

Mu magambo asa n’aho yiyemererako nta wundi  yabana nawe,  Mobetto yagize ati”Hari benshi bagiye baza bashaka ko twabana ariko kugira ngo ushyingiranwe n’umuntu runaka n’uko muba mufite ibinyabutabire bimwe( Chemistry). Njyewe na Diamond twamaze kubyarana umwana,mfite undi nkuko nawe amufite”

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Hamisa Mobetto yiyumvisha ko we na Diamond basa n’abaremewe kubana bityo akaba ariyo mpamvu yatumye bitangira amwifashisha mu mashusho y’indirimo Salome nyuma bakisanga babyaranye umwana w’umuhungu.

Hamisa Charmed e1527063279217
Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond

Hamisa Mobetto yabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu mu mwaka ushize ari we Abdul Naseeb Jr.

Uku kubyarana na Mobetto niko kwatumye kuri 14 Gashyantare 2017 uwo babanaga, Zari Hassan Tlale yatangaje ko batandukanye ku mugaragaro amushinja kumuca inyuma.

Muri iyi minsi hari amakuru ataremezwa neza avuga ko Diamond ashobora gukora ubukwe na Hamisa Mobetto.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *