Hamisa Mobetto  yatunguranye ku cyo yari gukora iyo Diamond ashyingiranwa na Zari

Sangiza iyi nkuru

 Umunyamideli Hamisa Mobetto yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yari yiteguye kuba umugore wa kabiri w’umuhanzi, Diamond Platnumz iyo aza gushyingiranwa na Zari Hassan.

Ibi uyu mugore w’abana babiri yabitangarije mu gihugu cya Kenya yavuze ko ntacyo byari bimutwaye kubana na Diamond kuko ngo bakundanye azi neza ko afite undi mugore witwa Zari.

Yagize ati”  Ubwo nahuraga na Diamond nari nziko afite umugore babana witwa Zari. Naramubajije ansubiza ko we ari umuyisilamu kandi ko afite ubushobozi bwo gutunga abagore babiri. Nanjye nari niteguye kuba umugabo wanjye yashaka undi mugore ntacyo byaba bitwaye”

Diamond Platnumz feat Rayvanny
Diamond na Mobetto mu mashusho y’indirimbo Salome

Kugeza ubu, umubano hagati  ya Mobetto na Diamond warazambye ahanini bitewe n’amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugore yashatse kuroga umuryango wa Diamond.

Mobetto yabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu mu mwaka ushize mu gihe Zari Hassan batandukanye muri Gashyantare uyu mwaka babyaranye abana babiri.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *