Hamisa Mobetto yinjiye mu muziki ashyirahanze indirimbo ye yambere – Yumve

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli ukomeye cyene muri gihugu cya Tanzania uzwi nka Hamisa Mobetto wanabyaranye n’icyamamare muri muzika yo mukarere ndetse n’Afurika muri rusange Diamond Platnumz, ubu yamaze kwinjira mu muziki ku ikubitiro akaba yashyize hanze indirimbo ye yambere yise “Madam hero”

Hamisa Mobetto ashyize hanze indirimbo ye yambere mu buryo bw’amajwi, asanzwe ari hafi cyane y’ibikorwa by’imyidagaduro cyane ko asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri Tanzaniya ndetse akunze no gukoreshwa (kugaragara)mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye.

Mobetto yavuze ko kuririmba ari ibintu afitemo ubunararibonye doreko yamaze kurikodinga(Recording) indirimbo nyinshi gusa akaba yahisemo guhera kuri Madam Hero yakoreye fondasiyo(foundation) ye iharanira uburenganzira bw’abagore izwi nka themobettofoundation nkuko abitangaza

Mu magambo ye yagize ati”Mu byukuri naciye muri byinshi byanzitiye gusa buri wese agira uko yumva ibintu kandi ntawe narenganya kuko nanjye ubuzima mbayemo sinjye wabuhisemo uretseko kandi ari nanjye uzi ukuri kubyambayeho byose gusa ndizera ko iyi ndirimbo yanjye Madam hero muzayikunda kuko yaturutse mu mbaraga zanjye kandi ijyanye n’umugore wicyerecyezo uhanze amaso imbere hazaza”

  Hamisa Mobetto yatangiye kumenyekana cyane ubwo yavugwaga murukundo na Diamond Platnumz kugeza n’ubwo babyaranye umwana w’umuhungu Dylan bigakomeza gutuma yamamara cyane kugeza magingo aya.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *