Hamisa Mobetto yipakuruye abavuga ko yabyaranye n’umudepite

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli ukomeye cyene muri Tanzania uzwi nka Hamisa Mobetto wanabyaranye na Diamond yanyomoje ibihuha bivugwa ko umuhungu we Dylan yamubyaranye na Depite Charles Njagua Kanyi wamamaye nka Jaguar mu muziki.

Ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania Hamisa yahakanye yivuye inyuma amagambo avuga ko Jaguar bivugwa ko babyaranye atanamzi ndetse ko n’inshuro zose yagiye muri Kenya atigeze ahura nawe narimwe.

Yagize ati”Sinigeze mpura narimwe na Jaguar inshuro zose nagiye muri Kenya haba mu buryo bwa kazi cyangwa ngiye gutembera, si namuzi.rwose, Naratangaye ubwo numvaga abantu babigarukaho ko Dylan namubyaranye nuwo Jaguar”

Yakomeje avugako bidakwiye ko abantu batekerereza umuntu kuko uba atwite niwe uba azi ise w’umwana rero ninjye gusa uzi se w’umwana.

Yagize ati”Nzi se w’umwana ninjye wakoze imibonano kandi nzi uwo twayikoranye rero ntago ndi umugore uca inyuma uwo akunda ndategereza tugatandukana nkaryamana n’undi. Si nabasha ku kubangirkiranya n’undi uko niko ndemye abakobwa besnhi barabikora ariko njye si nabibasha.”

Hamisa yakomeje kugenda avugwa mu rukundo rw’ibanga na Diamond kugeza ubwo bombi bemereye muruhamwe ko babyaranye umwana w’umuhungu nk’uko Diamond we ubwe yabyitangarije umwaka ushize wa 2017 kuri CloudFm ikorera muri Tanzania.

Yagize ati “Zari yakomeje ambaza ibyumwana yumva nabyaye hanze nkomeza kumujijisha gusa nza kumwemerera ko namuciye inyuma  ari njye se w’umwana yagombaga kubyumva nk’umugore uzi inshingano zo kubyara”

Gusa nyuma y’ibi byose mu minsi mike ishize nibwo Hamisa yanditse kuri Instagram ye agaragazako atwite indi nda yamezi atanu kandi nayo ikaba ari iya Diamond.

Yagize ati”Ndagirango nkureho ibihuha biri hanze, Ndatwite inda yamezi atanu birumvikana se w’umwana ni Diamond nkunze kwitwa Dee”

Ibi Hamisa yanditse bibaye aribyo iyi yaba ibaye inda ya kabiri atewe n’umuhanzi Diamond nyuma yiyo yabyaye mo umuhungu Dylan, Diamond wamaze kuba ukubiri na Zari babanaga mu nzu ntacyo aravuga kuri aya makuru.

 

hamisaw
Hamisa yigaruriye umutima wa Diamond
Hamisa Mobeto and Diamond
Uyu niwe mugabo we yemera kandi anatwitiye indi nda ya kabiri nkuko abyiyemerera
YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *