Nyuma yaho Diamond afunguriye studio ya Wasafi i Nairobi muri Kenya, n’umunyamideli, Hamisa Mobetto yahafunguye iduka ricuruza amavuta n’ibindi abakobwa bisiga ku mubiri.
Diamond yari amaze iminsi akora ibitaramo muri Kenya, anahafungura studio izafasha abahanzi bo muri iki gihugu kwagura impano zabo muri muzika. Umunyamideli Hamisa babyaranye, na we akaba yahise atangizayo ishoramari, bamwe bakaba babisesenguramo ugushaka gukurikirayo uyu muhanzi.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bitangaza ko Nairobi yabaye nka Dubai y’abatanzania bakoreramo business. Bityo ngo Hamisa akaba yashoye imari ye muri iki gihugu akurikiyeyo umugabo we.
Iduka rya Hamisa ngo ricuruza ibirungo by’abagore n’abakobwa, bisiga ku minwa (lipstick) n’ibindi bisigwa mu maso no ku nzara.
Diamond na Hamisa babyaranye umwaka ushize, uyu mugore akaba yaragiye aterana amagambo na Zari Hassan wari umugore wa Diamond.
Hamisa yagiye acyurira Zari amwita indaya ishaje, aho yavugaga ko imyaka ye ingana n’iy’umubyeyi umubyara (Hamisa).
Aho Zari atandukaniye na Diamond, abitwa abagore be bakaba bakomeje kugaragaza ko bamukeneye, ubu Wema Sepetu bakundanye imyaka n’imyaka agiye kuba umukozi we muri Wasafi TV, mu gihe na Hamisa agiye gukorera hafi ye muri Kenya yashinze studio.



