Hamissa Mobeto umunyamideli akaba n’umugore wa Diamond Platnumz arashimira byimazeyo umugabo we wamuhaye impano y’inzu ubu akaba afite aho abarizwa.
Abinyujije kurubuga rwa Instagram rw’umwana Diamond yabyaranye na Hamissa Mobeto Dyallan yabajije abaza uko bakiriye inzu maze Hamisa Mebetto nawe asubiza atajijinganyije ko bayikunze kandi yakoze amusabira n’umugisha uturuka ku mana.
Ibi byabaye nyuma y’amashusho yashyizwe hanze kuri Instagram y’umwana wa Diamond yakurikiranye n’ubutumwa bwifuriza abamukurikira ijoro ryiza maze mugusubiza Diamond agira ati”nizereko inzu mwayikunze ”
Hamissa Mobeto nawe ntiyatinze kuko yahise amugaragariza ibyishimo afite ku mutima maze asubiza agira ati”Yego twarayikunze kandi warakoze cyane imana ikomeze iguhe umugisha byimazeyo”

nkuko sde.co.ke dukesha iyi nkuru ibivuga ntago birasobanuka niba koko iyi nzu yayiguriye Hamisa cyangwa ariyo yabakodeshereje dore ko nta mpapuro zirajya hanze z’ubugure cyangwa ubukode gusa igihari nuko yabahe inzu.
Mu minsi ishize Diamond yari muri Afurika y’Epfo aho hari yagiye mu rwego rwo gusura abana gusa nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka byavugwaga ko yajyaniye Zari impano idasanzwe yari yamuvaniye mu bwongereza.






