Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Handball y’abatarengeje imyaka 18 y’amavuko (U-18) yasatiriye itike yo kuzakina irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Croatia mu mwaka utaha.
Ni nyuma yo kunganya n’iya Algeria 30 kuri 30, mu mukino w’irushanwa nyafurika waberaga muri B.K Arena ku mugoroba w’uyu wa 2 Nzeri 2022.
Inota rya nyuma, ikipe y’u Rwanda yarikuye ku ikosa yahannye nyuma y’aho umukinnyi wa Algeria yari amaze gukora ikosa, ryatumye hatangwa penaliti. Rimaze kujyamo, umukino wahise urangira.
Umukino urangiye, ibyishimo byabaye byinshi, abafana birukankira mu kibuga, bavuze akaruru k’ibyishimo, babyina, bavuza ‘vuvuzela’. Abakinnyi na bo bari bafite akanyamuneza.
Iyi kipe yabonye itike yo gukina ½ cy’iri rushanwa. Nishobora kugera ku mukino wa nyuma, izaba ibonye n’itike yo kuzitabira irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19.




