Hanenzwe ibihugu bikomeje gukingira ikibaba M23

Sangiza iyi nkuru

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amahoro, demukarasi n’ uburenganzira bwa muntu (CEPADHO), wagarutse cyane ku mutekano wa Congo ukomeje kunyegwanyezwa n’imitwe y’inyeshyamba idashira kuri ubwo butaka, ukaba waragarutse cyane kuri M23 ubu ikomeje kugaba ibitero ndetse n’abakomeje kuyitiza umurindi.
Ibi uyu muryango wabitangarije mu nama yahuzaga Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bihuriye mu muryango wa SADEC, inama yasojwe ku wa 24 Gashyantare 2017, Dar-es-Salam muri Tanzania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Omar Kavota, umuyobozi mukuru wa CEPADHO, agaruka cyane ku mitwe y’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, FDLR ikomoka mu Rwanda, M23 ndetse na za Maà¯-Maà¯, akavuga ko iyi mitwe ariyo nyirabayazana w’umutekano muke ukomeje kugaragara mu karere.
Nk’uko radiyo Okapi ibitangaza, muri iyi nama kandi hanenzwe imyitwarire ya bimwe mu bihugu bituranyi na RDC byirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i d’Addis Abeba, bigasubira inyuma bigatiza umurindi abarwanyi ba M23.
N’ubwo nta gihugu cyatunzwe agatoki ngo iki cyangwa kiriya, amasezerano y’i Addis Abeba (Accord cadre d’Addis Abeba) yashyizweho umukono ku wa 24 Gashyantare 2013, agamije kugarura amahoro n’umutekano muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo no mu karere k’ibiyaga bigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philippe Nsengiyumva/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *