Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya kigikomeje kuko hagikenewe benshi, cyane ko n’ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe kubakwa biri hafi kurangira.
Minisitiri Uwamariya avuga ko mu mashuri yatangiye muri uku kwezi harimo icyuho cyagombaga kuzibwa cy’abarimu bagera ku 7,000, ariko hakenewe n’abandi barimu bagomba kujya mu mashuri arimo kubakwa.
Ati ” Ubu twagombaga kuziba icyo cyuho, ariko tugashaka n’abarimu bashya bagomba kujya mu mashuri ari kubakwa ubungubu ku buryo ikigereranyo rusange cy’abarimu dukeneye gushyira mu myanya, ni 24,410.”
Minisitiri avuga ko aba barimu bakenewe ari benshi cyane kandi bigoye kubashaka cyane cyane muri ibi bihe hanakenewe kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya `covid-19.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane ushize, itariki 7 Mutarama 2021, cyari kigamije kugaragaza uko uburezi buhagaze muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.


