Abanyamakuru baratangaza ko bakomeje guhura n’imbogamizi zo kwimwa amakuru na bamwe mu bayobozi nubwo hariho itegeko ribaha uburenganzira bwo kubona amakuru, ndetse Urwego rw’umuvunyi rukaba rutangaza ko rumaze kwakira ibirego 20 bijyanye n’abantu banga gutanga amakuru .
Ibirego 18 muri byo ni iby’abanyamakuru naho 2 n’abanyamategeko.Abanyamakuru bavuga ko hari igihe bakenera amakuru mu bigo bitanga service bagasiragizwa n’abayobozi bigafatwa nko kwanga gutanga amakuru.
Bamwe mu banyamakuru ku rundi ruhande basanga aribo bafite ikibazo kuko iyo bahuye n’inzitizi mu kazi kabo batitabaza itegeko ribarengera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ), Muganwa Gonzaga, asanga abakozi bashinzwe itumanaho mu bigo bakwiye guhabwa icyizere n’abayobozi b’ibigo.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bashinzwe itumanaho bemeza ko ibigo bikwiye guhindura imyumvire nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi Kajangana Jean Aime avuga ko igihe kigeze kugirango ibigo bimenye icyo itegeko rivuga ku gutanga amakuru.
N’ubwo abanyamakuru aribo bagize umubare munini wabagejeje ibirego ku rwego rw’umuvunyi kuko bazitiwe kubona amakuru, itegeko ryemerera buri muntu wese ufite uburenganzira bwo kubaza amakuru akeneye kumenya kuyahabwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
@bwiza.com


