Haracyari ikibazo hagati y’abafite ubumuga bwo kutavuga n’ababaha serivisi z’ubuvuzi

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi usanga abafite ubumuga bwo kutavuga bahura n’imbogamizi mu guhabwa serivisi zitandukanye ariko iyo bigeze mu z’ubuvuzi usanga ho ngo bobagora cyane kuko n’ubundi haba kutumvikana ku mpande zombi.

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bafite ubumuga , aho bavuga ko iyo bagiye kwivuza batabasha gutanga amakuru yose yerekeye uburwayi bwabo bidasabye ababasemurira.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru ufite ubumuga yasobanuye ko ibibazo bakunze guhura nabyo ahanini bishingira ku myumvire y’abantu.

Agaragaza ko kutabasha kumvikana bishobora gutuma hari serivisi z’ubuzima batabasha guhabwa mu buryo bunoze ndetse rimwe na rimwe bigatuma nabo hari amakuru batamenya.

Ikindi n’uko kwivuza barikumwe n’ababasemurira uretse kuba hari amakuru adatangwa yose, ngo ntibanisanzura kuvuga uburwayi bwabo bwose.

Ministeri y’ubuzima irizeza ko harimo gahunda zirimo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo iki kibazo gikemurwe mu buryo burambye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *