Hakomeje kwibazwa ahazaza h’abana Abanyarwandakazi babyaranye n’Abashinwa bakorera mu Rwanda bivugwa ko baheruka batera inda batongeye gucibwa iryera.
Muri Kamena 2014, nibwo Abanyarwandakazi 8 bakiri bato bishyize hamwe bajya ahaberaga ibikorwa by’ubwubatsi bw’umuhanda bagiye gusaba umuyobozi waho kubafasha gukemura ibibazo bafite byo kubonana n’abo banyamahanga babateye inda.
Bivugwa ko abakozi bateye inda aba bagore bakoreraga ikigo cy’ubwubatsi kizwi nka Angelique International , ariko bakaba batarabahaga indezo yo kurera abana babyaranye. Aba bagore bakomoka mu Turere twa ngororero na Muhanga, mu gihe abakunzi babo bari abatekinisiye ku rugomero rw’amashyanyarazi ruri kubakwa mu mudugudu wa Gitwa mu Murenge wa Mushishiro, ho mu Karere ka Muhanga.
Aba bagore bari bariye karungu kandi biyemeje kubona ibisubizo bageze kuri shantiye barikumwe n’abana babo bavanze, batera umuyobozi w’aha hantu bavug ko batari buhave kugeza ibibazo byabo byumviswe.
Aho kubumva uyu muyobozi yahamagaje abashinzwe umutekano birukana aba bagore.
Nyuma y’amezi atatu, ubwo minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni yasuraga aha hantu aje kureba aho imirimo igeze, aba bagore bongeye kuhatera bongera kugaragaza ibibazo byabo.
Icyo gihe minisitiri Musoni akaba yaragize ati: “ Ni ikibazo ibihugu byacu byombi bishobora kureba, ariko ishobora kuba inzira ndende bitewe nuko aba banyamahanga bashobora kuba batazwi ”.
Icyo gihe minisitiri yagiriye inama aba babyeyi yo kuba bagerageza kwita ku bana babo cyangwa bagasaba guverinoma ubufasha niba batishoboye.
Minisitiri Musoni yavuze ko hari uburyo busanzwe bwo gufasha abakene muri gahunda y’Umurenge VUP mu cyerekezo 2020, aho bashobora guhabwa inkunga y’amafaranga cyangwa bagakora akazi rusange bahemberwa.
Iyi nkuru icukumbuye dukesha KTPress ikomeza ivuga ko kugeza ubu, abagore 22 bo mu turere twa Rusizi, Ngororero, Bugesera na Muhanga, babyaranye n’abakozi b’Abahinde cyangwa Abashinwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hagati ariko, ngo hari n’ibindi bibazo nk’ibi bitatangajwe by’umwihariko muri Nyamasheke, aho ngo Abashinwa bamaze imyaka 2 bubaka umuhanda Nyamasheke-Karongi.
Gukundana n’Umushinwa bishobora kuba ari ukwigerezaho
Mu Karere ka Rusizi, itsinda ry’abakozi b’Abashinwa b’abubatsi ryahageze mu 2014, aho bari baje gukora imirimo yo kongera uruganda rukumbi rwa sima (Cement)u Rwanda rufite.
Umutekinisiye w’Umushinwa witwa Hua, umunsi umwe akaba yaragiye mu isoko guhaha ahahurira n’umukobwa witwa Justine Ishimwe wacuruzaga muri supermarket aramukunda nyuma barakundana.
Ishimwe atuye mu mudugudu wa Idaga, mu Murenge wa Gitambi. Ngo yakunze bya nyabyo Hua. Yagize ati: “ Sinshobora gusobanura ukuntu mu byumweru bibiri, nari namaze kumukurura. Yavuze ko yankunze, ariko sinabasha kumwizera kugeza ubwo namenyaga ko yari amaze iminsi ambaririza, ashaka kumenya ibyo nkunda, mu rugo n’ibindi .”
Uyu mushinwa ngo yaje gufata icyemezo cyo kwimukira kure ya Cimerwa, atangira kubana na Ishimwe mu nzu y’inkodeshanyo hafi aho. Bombi batangiye umuryango ndetse Hua yishyura ibintu byose mu gihe umukunzi we yari amaze gutwita.
Nyuma ariko, umuyobozi w’ubwubatsi muri Cimerwa yaje kumenya ko Hua atakiba mu kigo aramuhamagaza amusaba kugaruka kuba mu mazu ya Cimerwa ndetse amubwira ko mu muco w’Abashinwa kizira kubyarana n’umunyamahanga badahuje umuco nk’uko ishimwe yabitangarije KTPress.
Ibintu rero ngo byatangiye gukomerera ishimwe mu gihe Hua atari ahari, ariko ngo bavuganye kuri iki kibazo, Hua amubwira ko we icyo ategereje ari umwana we.
Mu ugushyingo 2014, Ishimwe yabyaye umwana w’umuhungu amwita Kevin Niyibizi. Kubera guhangayikishwa n’ahazaza h’umwana we, Ishimwe yagiye kuri Cimerwa amenyesha Hua ko yabyaye ngo atangire kumufasha.

Umugabo icyo yakoze, yabwiye umugore ko azamuha miliyoni 5 z’amanyarwanda akagura uwo mwana, ariko undi aranga avuga ko adashobora kumutanga ataruzuza byibuze imyaka 7, ahubwo asaba ubufasha bwo kumurera, ndetse n’abayobozi b’ibanze barabishyigikira.
Ishimwe avuga ko guhera muri Mutarama 2015 atongeye guca iryera Hua, aho ngo akeka ko yoherejwe gukorera muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Hagati aho, Ishimwe muri uyu mwaka utangira yaje kurongorwa na Pascal Nkundimana bari gufatanya kurera uyu mwana nubwo ngo imiryango yabo itemera kubana kwabo. Ishimwe aragira ati: “Ibaze umwana wawe akuze ukabura icyo wamubwira mu gihe yamenya ko se yagutaye ”.
Amahirwe y’ibinyoma
Ishimwe kimwe n’abandi bagore bagiye bakundana n’abubatsi b’abanyamahanga bari bafite icyizere cy’uko bagiye gukira, bakazabana n’abakunzi babo mu mahanga.
Marie Solange Mukandayisenga n’umukunzi we ukomoka mu Buhinde, Dan Bahadur bafitanye umwana. Nyamara, ubwo yendaga kuva mu Rwanda, bandikishije umwana wabo mu Murenge wa Mushishiro ku mazina ya Sunita Pooja .
“ Mbere yo kujya iwabo mu biruhuko, yampaye amafaranga 200,000 (Amadolari 256) anyizeza ko azagaruka kubw’umwana, ”, uwo ni Mukandayisenga mbere yo gukomeza agira ati: “ Iyo tuvuganye kuri telephone, akomeza kunyizeza ko azagaruka ariko nataye icyizere. Ndetse n’ikigo yakoreraga cyarangije imirimo yacyo mu Rwanda .”
Uko byagenda kose aba bana ni n’Abanyarwanda
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umwana wese uvutse ku mubyeyi w’Umunyarwanda ahita aba Umunyarwanda.
Umunyamategeko, Pie Habimana, avuga ko iyo abagore bashatse byemewe n’amategeko, abagabo babo bafatwa nka ba se b’abana. Bitabaye ibyo ariko byaba ngombwa ko abagore bajya gushaka ba se b’abana babo.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston nawe wamenye iki kibazo, yavuze ko igihugu ntacyo cyafasha aba bagore keretse bafite ibimenyetso kandi biteguye gushaka visa, no kwishyura urugendo bakajya gushaka ba se b’abana babo ubwabo.
Ku rundi ruhande ariko, ngo Busingye yavuze ko aba bagore batari bakwiye gukomeza kugira ikibazo kuko ngo ari umugisha ku Rwanda kugira abanyagihugu bakomoka mu moko atandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




