Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka

Sangiza iyi nkuru

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Werurwe, irasuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango.

Umushinga w’itegeko rishya, abadepite bagomba gusuzuma kuri uyu wa Mbere, usaba ko mu Rwanda abantu bujuje imyaka 18 bashobora gushyingirwa mu gihe hari impamvu zumvikana kugirango hemerwe irengayobora.

Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda imyaka umuntu yemerewe gushyingirwaho ni 21 nta rengayobora (exceptions).

Mu mpaka zagiye zigibwa kuri aya mavugurura y’iri tegeko abasaba ko imyaka yo gushyingirwa yava kuri 21 ikajya kuri 18 bagiye berekana ko ibindi bihugu bisigaye byemerera abantu gushyingirwa guhera ku myaka 14 kuzamura. Abandi bagiye bagaragaza ko umuntu w’imyaka 18 afatwa nk’ukuze imbere y’amategeko.

Ku rundi ruhande, abaturage bo mu turere 19 babashije kugeramo basabwa ibitekerezo kuri iri tegeko abenshi bagaragaje ko umwana w’imyaka 18 atabasha gutunga urugo.

Icyo gihe muri za 2014, Depite Kayiranga Alfred Rwasa, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yavuze ko avuga ko abandi bagiye berekana impungenge z’uko mu Rwanda ufite iyo myaka 18 akenshi aba akiri mu mashuri, abandi nabo bavuga ko aba akiri muto cyane ndetse n’ingingo ze z’umubiri ziba zitarakomera.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka
    Nibyo rwose nibareke umuhungu n’umukobwa bafite imyaka 18 bajye bashyingiranwa mu gihe hari impamvu runaka zumvikana zibiteye.

    Ntabwo bikwiye kugirwa ihame ridakuka ko buri wese yashyingirwa gusa ari uko afite imyaka 21.

    Umukobwa w’imyaka 18 watewe inda n’umuhungu ufite imyaka 18 cyangwa 19 cyangwa 20 ku bwumvikane bwabo, mu gihe basabye ko bashyingiranwa Leta yakagombye kubyigaho ikabemerera aho kugirango uwo mukobwa azarinde ajya kwandagara, bigere naho ahinduka indaya kubera ubuzima bubi kandi nyamara yari kubaho neza mu gihe ashyingiranywe n’uwo muhungu wamuteye iyo nda.

  2. Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka
    Mu kuvugurura itegeko ry’umuryango, harebwa niba amagambo avuga “umugabo”(igitsina gabo) mu gifaransa no mu cyongereza hatakoreshwa “Mari” mu gifaransa na “Male” mu cyongereza aho kuba “Homme” mu gifaransa na “Man” mu cyongereza. Homme/Man bigasigara gusa mu nyito yaho bavuga “Umuntu”.

    Iki kibazo mbona cyibangamiye ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore kuko usanga bakoresha ” mu gifaransa no mu cyongereza hari igihe bavuga “umuntu” bakoresheje “Homme/man” ukabona umugore abaye nkuburijwemo. Mu kinyarwanda biratandukana neza ho. Umuntu, umugore, umugabo.

  3. Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka
    Ikindi mu itegeko hajyamo ingingo yorohereza abantu gukosoza indangamuntu igihe ikosa ryakozwe n’utunganya indangamuntu Kandi bitandukanye n’ibimdi biri mu nyandiko umuntu afite. Usanga kuba italiki y’amavuko yanditse ku ndangamuntu ari iya 1/1 ku muntu uzi neza italiki yavukiyeho ari ukubaho mu kinyoma gifite ingaruka mbi mu mitekerereze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *