Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye kari gutegura inama idasanzwe izahuriramo n’ibindi bihugu bikomeye ku isi bitandukanye ndetse n’indi miryango, iyi nama ikaba igamije gusiga Amerika ari yo yonyine ishyigikiye ko Yerusalemu iba umurwa mukuru wa Israel.
Iyi nama iri gutegurwa kuri uyu wa Mbere yariki ya 18, ikaba ishishikaje cyane ibihugu by’Abarabu ndetse Misiri yo ikaba ari yo iri gukora ubukangurambaga ku kurebera hamwe uburyo Amerika yasigara mu kato k’ibindi bihugu kuri uriya mugambi.
RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko hashize igihe gisagaho gato umwaka umwe, uwari perezida w’Amerika, Barack Obama aretse hakabaho inama y’umuryango w’Abibumbye, yasabaga ko Israel igomba kurekeraho gukorera ibisa n’ubukoloni Abanyepalestine birimo no gushaka kwigarurira umujyi wa Yerusalemu ariko mu minsi yashize, Perezida Trump we akaba yaremeje uriya mujyi nk’umurwa mukuru wa Israel ndetse akanimurirayo Ambasade y’Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa mbere rero, iyi nama y’agashami k’umutekano muri UN ikaba biteganyijwe ko iziga ku kibazo cy’umwuka mubi cyakuruwe na perezida Donald Trump we waje gukora iby’abandi batinye nta we agishije inama kugeza ubu akaba yarifatiwe ku gahanga n’ibindi bihugu byinshi hirya no gino ku isi byiganjemo iby’Abarabu nubwo we yabikoreshejwe n’icyo yise ubudahangarwa bw’Amerika.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza, ni bwo Perezida Trump yemeje Yerusalemu nk’umurwa mukuru wa Israel, nyamara uyu mujyi ukaba wari ukigibwaho impaka kuva mu myaka yahise, aho inama y’Umuryango w’Abibumbye yari yarigeze kuwemeza nk’ubutaka butagira nyirabwo nubwo amakuru yemeza ko wahoze ari ubutaka bwa Palestine.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


