Haravugwa ubwiyongere bw’abashaka guhungabanya amatora y’Amerika

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bugaragaza uko Amerika isatira igihe cy’Amatora, ari nako abashaka guhungabanya amatora biyongera. Uku guhungabanya amatora kukaba gushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo no gukwirakwiza ibihuha.

Ni nyuma y’uko hasohotse raporo muri iki cyumweru zitanga impuruza ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kugerageza guhungabanya amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni raporo ziravuga ko ikwirakwizwa ry’amakuru ayobya, urugomo rwa politiki ndetse n’iterabwoba bigenda byiyongera.

Abashyirwa mu majwi ni abazatora b’imbere mu gihugu bakomeje kwibasirwa n’abantu b’imbere mu gihugu bakwirakwiza impuha mbere y’uko amatora ya perezida ateganijwe mu kwezi kwa 11 aba.

Umuryango Freedom House uharanira uburenganzira bwa muntu, ugaragaza ko wakoze ku mbogamizi zugarije amatora uyu mwaka ugasanga harimo ibibazo.

Kian Vesteinsson ni umushakashatsi mukuru muri uyu muryango. Nawe yemeje ko impuha muri Amerika zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Ati’: “Abantu hano muri Amerika barimo gukwirakwiza impuha n’amakuru ayobya kuri politiki. Abarepubulikani bagera kuri 70 ku ijana n’abatora babogamiye kuri iryo shyaka batwawe n’igihuha cy’uko ibyavuye mu matora ya 2020 bitari byemewe. N’ubu, mbere y’aya 2024, twabonye intekerezo nk’izo zaratangiye kandi ziriganje.”

Kian, vuga ko iterabwoba rikorerwa kuri interineti ndetse n’itotezwa ku bayobozi bashinzwe amatora, kimwe n’urugomo rwa politiki nabyo bikomeje kwiyongera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *