Hari Abagande bagambanira bagenzi babo ngo bashimutwe n’inyeshyamba zo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda kirimo gukora iperereza ngo kimenye Abagande baba bagambanira bene wabo bagakorana n’inyeshyamba ngo zishimute abarobyi mu Kiyaga cya Albert.

Nk’uko amakuru y’ubutasi abigaragaza, ngo ikiba kigamijwe n’ugukuramo amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo barobyi binyuze mu ngurane bacibwa kugirango barekurwe.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso, avuga ko abarobyi benshi b’Abagande bagiye bashimutwa n’abantu bitwaje intwaro batazwi bari mu kiyaga cya Albert bakabajyana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakabarekura bamaze kwishyura ingurane.

Byekwaso avuga ko bamaze kuvumbura ko iri shimuta ryamaze kuba uburyo bwo gukorera amafaranga binyuze mu bikorwa by’ibyaha, aho ba rushimusi basaba ingurane abo mu miryango y’abo bashimuse.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Commandonepost ikomeza ivuga, umuvugizi wa UPDF avuga ko mu makuru bafite harimo n’uko hari Abagande bamwe bakorana na ba rushimusi ku ruhande rwo muri Congo.

Bivugwa ko aba Bagande baha ba rushimusi b’Abanyekongo amakuru y’abantu baba bafite imiryango ifite amafaranga bashobora gushimuta.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *