Hari abakekwaho jenoside bavuga ko bapfuye kandi bakiriho

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, Faustin Nkusi avuga ko hari abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajya batanga amatangazo ko bapfuye kandi bacyidegembya.

Kuri ubu abantu barindwi biyongere ku bantu bakekwaho jenoside muri uyu mwaka wa 2020 bari ku Isi hose. Aba baragera ku 1,145 ndetse ngo bashobora kwiyongera mu gihe hari abandi baboneka.

Nkusi Faustin avuga ko gukurikirana aba bantu byabaye ingorabahizi bitewe n’amanyanga arimo nko guhindura amazina no gutangaza ko bapfuye kandi bakiriho nk’uko The Eastafrican ibitangaza.

Nkusi ati ” Bamwe mu bashakishwa bishyuye amatangazo ngo asomwe kuri televiziyo n’amaradiyo bavuga ko bapfuye kugira ngo ibihugu barimo birekere aho kubakurikirana. Bamwe babaho mu bwihisho banahinduye imyirondoro.”

U Rwanda ntako rutagura mu gutanga impapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside ariko bimwe mu bihugu ntibyubahiriza ubu busabe.

Nkusi avuga ko nta kundi byagenda, ari ugukomeza gutegereza cyane ko icyaha cya jenoside kidasaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *