Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’indwara zo mu mutwe gitangaza ko ikibazo cy’ihungabana gikomeje gufata indi ntera ariko cyane cyane kigakaragara muri ibi bihe byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabaye muri Mata 1994.
Iki kibazo kandi kigaragara mu nzego zose ari iz’abiciwe ndetse n’abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi nubwo bamwe batinya kubigaragaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Yvonne Kayiteshonga, uyobora ishami rishinzwe uburwayi bwo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko muri ibi bihe byo kwibuka, ihungabana rigaragara ariko cyane cyane ku barokotse Jenoside kubera ibihe bibi baba baraciyemo. Gusa ngo si umwihariko wa bo gusa kuko n’abagize uruhare muri Jenoside ihungabana ritabasiga.
Murangira Jean Baptiste wahoze yungirije Burugumesitiri wa Komini Kanzenze mbere ya Jenoside. Ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside, waje kwirega akanasaba imbabazi ubu akaba yarafunguwe.
Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika, yavuze ko na we muri uku kwezi kwa 4 ahura n’ikibazo cy’ihungabana kubera ubwicanyi yakoze.
Agira ati”ndababwiza ukuri, hari igihe njya kumva kumva akantu karaje cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka, nkibaza nti ese buriya kanaka namuhoye iki ko nanjye navaga amaraso nka bo, urugero nk’uriya musaza, se wa Seremani, ahora angaruka imbere kandi yari anasanzwe ari ikimuga, nkibaza icyo namuhoye ndetse n’ijambo namubwiye mbere yo kumwica kuko nasanze bamaze kwica umugore we, umurambo ukiri aho, naramubwiye ngo abakundanye barajyana mpita mwica.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijwi ryuzuye agahinda ku buryo uyu mugabo yagaragaje amarangamutima cyane, yavuze ko bimubabaza ndetse bikanamutera intimba ikomeye.
Ihungabana kubakoze ibyaha byo kwica abatutsi ngo rinagaragara cyane mu magereza kuko ho banashyiriweho uburyo bwo kubafasha mu gihe bitoroshye gufasha abamaze kugera mu buzima bwo hanze.
Ladislas Matabaro nawe ni uwagize uruhare mu itsembabwoko ryakorewe Abatutsi akaba ari mu buzima bwo hanze nyuma yo kwemera icyaha akanasaba imbabazi. Avuga ko agira ipfunwe ryo kujya kwaka ubufasha avuga ko yahungabanye kandi bijya bimubaho cyane cyane mu ibihe byo kwibuka.
Agira ati”ubu hari ikintu ntazibagirwa cyambabaje, niyo nkibutse ndi njyenyine mpita njenga amarira mu maso. Nageze hariya i Rulindo, bukeye haza umwana w’umuhungu afata umwana amushyira mu mufuka, arangije uwo mufuka ahita awujomba igicumu yari afite, ibyo bintu iyo mbyibutse numva ikiniga.”
Yakomeje avuga ko ihungabana ahura na ryo kubera ibihe aba yaraciyemo nko kubona abantu bapfa, kurenga imirambo irenga 50 n’ibindi.
Yakomeje agira ati”nanjy umutima wanjy ntabwo uguma hamwe, ariko nibaza ukuntu najya hariya ngasaba ubufasha bikanyobera, bimbaho ku bwanjye gusa nta we najya kwaka ubufasha, n’uwo nabibwira yavuga ko nasaze.”
Ni mu gihe kandi abantu benshi baba biyumvisha ko umuntu utaracitse ku icumu nta ho yahurira n’ihungabana.
Muganga Marius Gasana, impuguke mu by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe. Yemeza ko n’abakoze jenoside bashobora guhura n’ibi bibazo by’ihungabana nubwo batitabira gushaka ubufasha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati”abenshi bishinja kugaruka mu bandi, kuko baba bumva nibigaragaza bazagirirwa nabi ndetse bakanagirirwa ibirenze ibyo bakoze.”
Avuga ko bene aba bisaba kubanza kubumva no kujyana na bo muri ibyo bintu byose bagizemo ubwoba, kuko hari nubwo barara babirota bakanashikagurika bityo bakaba bagomba kwitabwaho byanaba ngombwa hakaba hari imiti bahabwa.
Minisiteri y’ubuzima yo itangaza ko abagize uruhare muri Jenoside bahura n’ibibazo by’ihungabana na bo bahabwa ubufasha nk’abandi bose mu gihe batinyutse kubigaragaza bakagana inzego zibishinzwe.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


