Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, avuga ko mu birego bakira harimo n’iby’abana b’abakobwa baba bagiye mu tubyiniro ariko iwabo bakagira ngo babuze. Ruhunga ku bikunze kumvikana mu bitangazamakuru ngo abantu babuze, yavuze ko ibi biterwa n’impamvu nyinshi. Ati ” (…) Hari abana b’abangavu, bajya mu tubyiniro babona bwije bakanga gutaha iwabo…” Abatavuga rumwe na Leta rimwe na rimwe bashyira mu majwi inzego z’ubutabera ko bafatwa bagafungwa bitazwi. Col Ruhunga yashimangiye ibibazo by’abantu babura ntaho bihuriye n’abatavuga rumwe na Leta. Minisiteri y’Ubutabera iherutse gutangaza ko kuva Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwajyaho ndetse rugashyiraho ibiro byakira ibirego by’abantu baburiwe irengero, hari abantu 1301 byatangajwe ko babuze, abagera ku 1010 babashije kuboneka.


